Mu gihe abafana ba FC Barcelone bategereje cyane umukino bazakiramo ikipe ya Real Madrid ku mukino wo kwishyura wa supercup yo muri Espanye,nyamara niwo mwanya bazaba babonye wo kwihimura ku musore Neymar Jr wavuye muri iyi kipe ahenze ariko mu buryo bubabaje.
Mu mukino wa gishuti Barca yakinnye na Chapacoence mu cyumweru cyashize haririmbwe indirimbo nshya umukino wose yavugaga ngo “Neymar muerete” bishatse kuvuga ngo Neymar pfa.Ndetse n’abandi batwika imyenda ya Neymar na nimero ye 11 yambaraga hanze ya stade nubwo abafana ba Barca bemeza neza ko ku mukino wa Real Madrid bizaba birenzeho nk’uko ikinyamakuru Don Balon cyibyemeza.
Kuri uwo mukino uzaba ku cyumweru,Neymar akaba azifatanya na Cristiano Ronaldo mu kuririmbwa nabi n’abafana nubwo yakoreye byinshi iyi kipe ariko byose byapfuye ayivamo nabi .