in ,

Inkuru ishyushye: Inzozi z’ikipe ya Arsenal zikaba ziri mu nzira yo kuba impamo(Iyumvire)

Ikipe ya Arsenal ikomeje kugorwa no kugura abakinnyi muri iki gihe cy’isoko ryigura nigurishwa bitewe nuko abenshi yifuza baba bahenze kandi umutoza Arsenal azwiho kutarekura amafaranga nkandi makipe, gusa ibyavuzwe mu minsi ishize nkuko twabibagejejeho bikaba byenda kuba impamo.

Nkuko twabibagejejeho mu minsi ishize umukinnyi w’imyaka 21 ukinira ikipe ya Real Madrid ufite impano idasanzwe Marco Asensio nyuma yuko agaragaje impano idasanzwe ku mugabane w’iburayi ikipe ya Arsenal yahise yegera ubuyobozi bwa Real Madrid kugirango barebe uko baganira kuri uyu musore kugirango abe yakwerekeza mu ikipe ya Arsenal nyuma yuko bigaragaye ko nta mwanya uhoraho yabona muri Real Madrid. Ubuyobozi bwa Real Madrid rero bukaba bwemeye kugirana ibiganiro na Arsenal nkuko tubikesha ikinyamakuru El Mundo Deportivo. Tukaba dutegereje kureba icyo ibi biganiro bizatanga. Ibi bikaba bije nyuma yuko mu minsi ishize umuvugizi wa Real Madrid yari yatangaje ko nta wundi mukinnyi uzongera gusohoka muri Real Madrid muri iyi mpeshyi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru Ishyushye-Arsene Wenger atangaje igihe Alexis Sanchez azavira muri Arsenal benshi barumirwa kubera ukuntu ari vuba cyane

Amagambo umuhanzi Riderman yabwiye umukunzi we ku isabukuru y’ubukwe bwabo yakoze ku mitima ya benshi