Ikipe ya Arsenal ikomeje kurwana no kugumana abakinnyi bayo ba kizigenza aribo Alexis Sanchez ndetse na Mesut Ozil,ifite amahirwe menshi y’uko saison itaha nta n’umwe izaba igifite.Impamvu nta yindi nuko Alexis Sanchez wifuzwa cyane na Real Madrid,Manchester United ndetse na Manchester City afite amahirwe menshi yo kugenda kubera ko amasezerano afite muri iyi kipe azarangira mu kwa 6 ubwo iyi saison izaba irangiye.
Si ibyo gusa,Mesut Ozil nawe usigaje umwaka umwe gusa muri iyi kipe,amakuru atangazwa na Bild yemeza neza ko uyu musore yaba yanze kwongera amasezerno muri iyi kipe akaba yarangije kwemeranya na Manchester United mukeba ukomeye wa Arsenal ngo asange Jose Mourinho watumye anamenyekana cyane ubwo yamuguraga muri Real Madrid.Arsenal niba ishaka kumukuramo amafaranga yamugurisha mu kwa 1 ariko niba ishaka ko agenda ntacyo ayihaye yamurekura saison irangiye.