in ,

Inkuru Ishyushye-Ikipe ya Arsenal n’abafana bayo bahuye n’IKIBAZO gikomeye cyane kandi baburiye igisubizo

Ikipe ya Arsenal imaze igihe ihangayikishijwe n’abakinnyi bayo bakomeye nyuma y’aho yerekeje muri Europa League,aho Mesut Ozil yongereye amasezerano nubwo umusore Alexis Sanchez we atarayongera aho amasezerano afite agomba kurangira mu kwa 6 umwaka utaha,ni ukuvuga nyuma y’iyi saison.

Alexis Sanchez

Nyuma y’aho The Sun,yandikiye ko ikipe ya Manchester City yashyizeho miliyoni 66 z’amayero kuri Alexis Sanchez nyuma yo kwibikaho Kyle Walker nawe ava muri Tottenham aho Pep Guardiola akomeje kwubaka ikipe ye hejuru y’amakipe bahataniye igikombe.Iki kinyamakuru giha amahirwe menshi ikipe ya Manchester City kwibikaho uyu musore aho bitazanamugora kumenyera ikipe kuko ari igihugu kimwe nubundi.

Kugeza ubu ariko Arsene Wenger,abayobozi b’iyi kipe ndetse n’abafana bayo bari kwibaza niba bari bwakire aya mafaranga atari make bagatanga uyu musore cyangwa se bakamugumana akabafasha iyi saison kugaruka muri Champions League ariko bakazamutangira ubuntu saison itaha amasezerano ye yarangiye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Marina – MARINA

Akumiro: Irebere ibitutsi bikakaye umukinnyi Fc barcelona irehutse kugura yayitutse abantu bakumirwa