in ,

Inkuru Ishyushye-HAHISHUWE amafaranga Neymar afata muri PSG ariko abantu bumijwe n’umubare wayo mu manyarwanda

Ikinyamakuru cyandikirwa mu Budage Football leaks cyamenyerewe cyane mu gutangaza amafaranga abakinnyi bahembwa,ayo banyereje mu misoro n’andi mafaranga agira aho ahurira na ruhago,aho benshi bakibuka gitamaza Lionel Messi na Cristiano Ronaldo ku mafaranga bahishe ngo banyereze imisoro ndetse bikabakoraho kuko bakurikiranywe n’inzego zibishinzwe nyuma y’aho,kuri ubu iki kinyamakuru cyashyize hanze amafaranga Neymar Jr ahembwa muri Paris Saint Germain.

Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko wasinye muri iyi kipe imyaka 5,ahembwa amafaranga arenga ibihumbi 100 by’amayero (100 000€) bingana na miliyoni 97 z’amanyarwanda mu masaha 24 gusa.Ku kwezi agafata arenga miliyoni 3 z’amayero ku kwezi ku mwaka agafata miliyoni 37 z’amayero akaba ari we mukinnyi uhembwa amafaranga menshi ku mugabane w’i Burayi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto utigeze ubona agaragaza ubwiza budasanzwe bwa Nyampinga w’U Rwanda 2017

IMIBARE ntago ibeshya-Mu mateka ya Cristiano Ronaldo ni bwo bwa mbere yayobora urutonde rw’abakinnyi barusha abandi kwitwara nabi muri La Liga (Irebere iyo mibare)