in ,

Inkuru Ishyushye-Abakinnyi ba FC Barcelone BITUNGURANYE bivumbuye ku mutoza habura iminsi mike ngo bakine na Real Madrid (Impamvu)

Ikipe ya FC Barcelone itorohewe na gato ahanini nyuma y’igenda rya Neymar Jr biri kugora cyane kubonera umusimbura mu minsi micye cyane isigaje ngo shampiyona itangire,kuri ubu amakuru atangazwa na Marca ni uko agatsiko k’abakinnyi bafite ijambo muri iyi kipe banze kwumvikana n’umutoza Ernesto Valverde.

Inigo Martinez

Ernesto Valvereakaba yifuzaga umukinnyi Inigo Martinez ukinira ikipe ya Real Sociedad nyamara abakinnyi bafite ijambo muri Barca bayobowe na Javier Mascherano uzwi kw’izina rya Jefecito cyangwa se chef muto,bakaba bamenyesheje ubuyobozi ko batifuza uyu mukinnyi ndetse ko nubwo haburaga gato ngo Barca yishyure miliyoni 32 z’amayero bagura uwo musore,ubu bisa nk’ibyahagaze uyu musore atakije.

Umutoza mushya utari bufate ibintu neza nyuma y’aho ari we wisabiye ubuyobozi kugura uwo mukinnyi nyamara akaba arushijwe ijambo n’abakinnyi bivumbuye ku buyobozi ndetse n’umutoza ahanini kubera Mascherano kuri ubu usigaye usimbura adashaka ko abakinnyi bakina ku mwanya umwe biyongera bityo n’akanya asigaranye ko gukina nabe akikabonye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Meddy – SLOWLY

Ikipe ya Chelsea igiye kwihimura kuri Arsenal iyitwara umukinnyi wayo ukomeye igenderaho