Mu gikombe cy’Isi giheruka cya 2014 cyabereye muri Bresil,ubwo abadage batsindaga ikipe ya Bresil 7-1 muri 1/2,abafana b’ikipe ya Argentine mu byishimo by’uko ikipe yabo yari yageze ku mukino wa nyuma,baserereje bidasanzwe abafana n’ikipe ya Bresil kubera uko bari batsinzwe ibitego byinshi cyane bavuga ko Maradonna arusha Pele ibigwi,ko Messi azaterura igikombe iwabo n’ibindi byinshi cyane ku buryo nyuma y’imyaka 3 abanya-bresil bataribagirwa.
Ku rubuga rwa Twitter,abanyabresil bakoresha hashtag ya #entregabrazil,bagaragaje ubwifuze ko ikipe yabo iyobowe na Neymar yarangije gukatisha itike igana mu gihugu cy’Uburusiya,yakwitsindisha ubwo izakina n’ikipe ya Chili,kugira ngo Alexis Sanchez na bagenzi be babone amahirwe y’uko bazitabira nabo igikombe cy’Isi ibintu bishobora gutuma ikipe ya Argentine ibura itike,bityo bakihimura ku bafana ba Argentine.
Reba video y’icyo gihe abafana ba Argentine babaserereza