in

Inkuru ishimishije : Umubyeyi w’umukinnyi wa Super Eagles(Nigeria) yamusengeye mbere yo kwerekeza muri CAN

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ejo mu gihugu cyaNigeria, umubyeyi w’umwe mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe izifashisha mu mikino ya CAN 2021 yagaragaye asengera umuhungu we.

Muri rumwe mu ndimi zivugwa mu gihugu cya Nigeria, uyumubyeyi yasengeraga uyu musore amukora ku birenge byombi ku give cyo hasi aho amwe mu magambo yumvikanyemo ari amagambo y’icyongereza “Joshua” ndetse na ”promised land” aho benshi baketse ko yaba yamuragizaga Imana ngo azakore ibitangaza nk’ibyo Yosuwa uvugwa mu bitabo bitagatifu yakoze.

Ikipe ya Nigeria ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo gutwara iki gikombe iherereye  mu itsinda rya D aho iri kumwe na Egypt ya Mohammed Salah, Guinea Bissau ndetse na Sudan. Izatangira imikino yayo yo mu itsinda ku italiki 11 Mutarama itana mu mitwe na Les Pharaohs (Egypt) ya Salah.

Amashusho:

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wa B&B FM Umwezi Uwimana Clarisse niwe munyamakuru umwe rukumbi mu Rwanda ugiye kwitabira CAN 2021 1

Ibimenyetso simusiga byakwereka ko wanduye agakoko gatera SIDA