in

Inkuru isekeje y’umugabo washakaga kurongora umukobwa wa Obama

Muri 2015, Umunyamategeko wo muri Kenya yatangaje ko yashakaga kurongora umukobwa mukuru wa Perezida Barack Obama Malia w’imyaka wari ufite imyaka 16 icyo gihe. Bivugwa ko yashakaga kumukwa inka 50, intama 70 n’ihene 30.

Uwo munyamategeko witwa Felix Kiprono yabwiye ikinyamakuru The Nairobian ko “yashimishijwe” na Malia mu gihe cy’amatora yo muri 2008. Icyo gihe Perezida Obama yiyamamarizaga umwanya wa Prezida naho Malia yari afite imyaka 10.

Bwana Kiprono, umuabo ufite imyaka itazwi, nta muntu n’umwe yakundanye nawe kuva icyo gihe, kandi amusezeranya kumubera umwizerwa.

Avuga ko ashaka kurongora Malia kubera urukundo, atari amafaranga. Mu magambo ye yagize ati: “Abantu barashobora kuvuga ko ndi inyuma y’amafaranga y’umuryango, siko bimeze. Urukundo rwanjye ni ukuri.”

Bivugwa ko Bwana Kiprono yateganyaga gusaba Obama ukuboko k’umukobwa we igihe yari gusura Kenya. Ariko igihe yasuye Kenya muri 2015, nta kintu na kimwe cyavuzwe kuri uyu mugabo. Bivugwako yabuze uko ahura na Bwana Obama.

Bwana Kiprono yavugaga ko yashakaga gusaba Malia mu muco gakondo w’umuryango wa Kalenjin, ari nawo bivugwako Obama akomokamo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’umusirimu yafotorewe muri restora ahisha inyama mu isakoshi ye, abantu barumirwa (Video)

Diamond Platnumz Na The Ben Bagaragaye Bari Mu Mishinga Ikomeye (Video)