Byibuze abantu 76 bapfuye nyuma y’impanuka y’ubwato muri leta ya Anambra mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Nigeria.
Ubu bwato bwari butwaye byibuze abantu 80, bwarohamye ku wa gatanu tariki 7 Ukwakira mu gace ka Ogbaru muri leta ya Anambra.
Ibitangazamakuru byaho bivuga ko abari muri ubwo bwato berekezaga ku isoko rya Nkwo muri Ogbakuba mbere yuko rifunga.
Bamwe mu bayobozi bavuze ko ubwato bwagize ikibazo cya moteri maze bugonga ikiraro mbere yo kurohama.
Thickman Tanimu, umuhuzabikorwa w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ubutabazi, yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ati: “Icyigero cy’amazi ni cyinshi kandi bishobora guteza akaga ku buryo bwo gushakisha no gutabara neza abarohamye”.
Impanuka z’ubwato zikunze kugaragara muri Nijeriya, nubwo benshi babiryozwa kurenza urugero cyangwa ingamba z’umutekano muke.