in

Inkuru ibabaje: Abarenga 76 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato

Byibuze abantu 76 bapfuye nyuma y’impanuka y’ubwato muri leta ya Anambra mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Nigeria.

Ubu bwato bwari butwaye byibuze abantu 80, bwarohamye ku wa gatanu tariki 7 Ukwakira  mu gace ka Ogbaru muri leta ya Anambra.

Ibitangazamakuru byaho bivuga ko abari muri ubwo bwato berekezaga ku isoko rya Nkwo muri Ogbakuba mbere yuko rifunga.

Bamwe mu bayobozi bavuze ko ubwato bwagize ikibazo cya moteri maze bugonga ikiraro mbere yo kurohama.

Thickman Tanimu, umuhuzabikorwa w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ubutabazi, yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ati: “Icyigero cy’amazi ni cyinshi kandi bishobora guteza akaga ku buryo bwo gushakisha no gutabara neza abarohamye”.

Impanuka z’ubwato zikunze kugaragara muri Nijeriya, nubwo benshi babiryozwa kurenza urugero cyangwa ingamba z’umutekano muke.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’Amavubi yamaze kumvikana n’ikipe yo mu Bushinwa yiteguye kumugura arenga miliyoni 120

Umukinnyi wa Rayon Sports akomeje kurebana ay’ingwe n’Umunyamakuru Sam Karenzi