Abasore babiri bakomoka muri Afurika y’Epfo batendetswe n’inkumi maze bombi bagiye gutanga inkwano bahurirayo bararwana karahava.
Amakuru atandukan ye avuga abasore babiri barwaniye umugore umwe bari baje kwishyura inkwano umunsi umwe. umukobwa witwa Grace Musonza w’imyaka 27 y’amavuko yari afitanye umubano n’abasore babiri kandi bose bataratandukana, yakundanye mbere na George Mbirimi , baje gusezerana ko bazaba ariko inkwano ikomeza kubura . Grace yabonye ko inkwano ikomeje kubura ahitamo guhita akundana n’undi musore rwihishwa.
Aba basore bose ntawamenye ko Grace abatendeka, baragumye bashaka inkwano hasi hejuru, umukobwa ntanumwe yigeze amenyesha ko yabinye umukunzi mushya.Amakuru avuga ko aba basore umwe yigirye inama kujyana inkwano ku mukobwa bikaza kuba ibibazo bose bahahuriye.Gusa hari andi makuru avuga ko umukobwa ariwe wabiteye atanga itariki zimwe ku basore ngo bazaze gusaba niko kuhahurira .
Martin Marisa yari yitwaje inkwano ya ingana 620 y’amadorali y’amerika, ukuvuga ibihumbi 620 by’Amanyarwanda, mu gihe undi ngo yari yitwaje amafanga arenze miliyoni nk’uko amakuru akomeza abivuga, Martin akinjira mu rugo kwa Grace yasanze imihango yo kumukwa irimbanije niko kwadukira umusoe mugenzi we intambara iratangira, batana mu munigo karahava bakubitana amangumi n’imigeri abantu barumirwa.