in

Inkumi yahishuye ibintu bidasanzwe ikorera umusore bakundana.

Umukobwa yahishuye ko amafaranga yose ahembwa anyuzwa kuri ,konti y’umusore bakundana maze akaba ari we umugenera.

Ni mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, umukobwa yari kumwe n’umusore avuga uko bakoresha amafaranga hagati ye n’umukunzi we, maze atangaza ko umushahara we ahembwa uhita ujya kuri konti ya banki y’umukunzi we.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko iyo umushahara we umaze kugera kuri konti y’umusore, umusore ariwe usigara afite inshingano zo kumenya uko amafaranga akoreshwa ndetse akishyura ibyo bakenera byose mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yongeyeho ko ibi byose babikoze n’umukunzi we mu rwego rwo guhuriza hamwe amafaranga yose binjiza maze akajya ahantu hamwe bityo bikaborohera kuyacunga neza. Ikindi kandi ni uko buri cyumweru umusore aha umukobwa $100 (104,000 Frw) ndetse akaba ashobora guhabwa n’umukunzi we arenze aya igiye yaba ayakeneye.

Umukobwa yagize ati: “Twese twishyura ibyo dukenera byose, ariko nk’umugabo niwe umenya uko amafaranga akoreshwa.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu 38 bapfuye barimo gucukura zahabu.

Ifoto y’umunsi : Ifoto y’umusore uzwi nka Inyogo ye ari kumwe n’umugore we !