Inkuba yakubise abanyeshuri 9 bari gukina umupira batatu bahita bapfa
Abanyeshuri batatu b’abahungu bigaga mu ishuri ryisumbuye rya Tansi international college muri Okpuno, mu karere ka Awka mu ntara ya Anambra, mu gihugu cya Nigeria, bakubiswe n’inkuba bahita bahasiga ubuzima.
Aba banyeshuri bari 9 bari mu myitozo aho bari bari kwitegura irushanwa ry’umupira w’amaguru.
Uwabonye impanuka iba yagize ati ” Mu masaha y’umugoroba umwarimu yajyanye abanyeshuri mu myitozo, ubwo imvura yakubaga igiye kugwa umwarimu yasoje imyitozo, gusa abanyeshuri 9 bagumye mu kibuga bari gukina, hari hari imirabyo myinshi n’inkuba ndetse n’imvura itari nyinshi ariko yuzuyemo imiyaga myinshi. twagiye kubona tubona imirabyo irakubise ari myinsi abanyeshuri bose basakuriza rimwe, twese twahise twiruka tujya kurema icyo babaye na mwarimu aza yiruka, tugezeyo twasanze ari inkuba ibakubise.”
Umwarimu akimara kubona ko ari inkuba ibakubise yahise atabaza babajyana mu bitaro by’ishuri, bahise bahamagara ku bitaro bikuru bya Awka baza kubajyana mu ivuriro rikuru.
Batatu muri abo bana bahise bahasiga ubuzima naho abandi batandatu bo bararokoka.
Ibi byabaye mu masaha y’umugoroba kuwa gatandandu tariki ya 4 Ugushyingo 2023.