in

Inkomoko y’urumuri rwamuritswe Mykhailo Mudryk mu maso ubwo yageraga Emirates

Mykhailo Mudryk yamuritswe mu maso urumuri rw’icyatsi runzwi nka”LASER” ibi bivungwa ko byatewe nuko uyu musore mbere yuko yerekeza muri Chelsea mw’Isoko ryo muri Mutarama uy’umwaka yabanje kuvungwa kuzerekeza muri Arsenal bikarangira bitabaye.

Abafana ba Arsenal bigatuma bari bamwiteguye ubwo yageraga ku cyibuga Ikipe ya Arsenal yakiriraho imikino Emirates kunshuro ye yambere kuva yagera muri Chelsea abafana ba Arsenal bamumuritse Urumuri ngo bamwibutse ko yababeshye kuza kubakinira ariko bikarangira ataje.

Uyu munya Ukraine Mykhailo Mudryk nubwo yaje Ikipe ya Chelsea imurwanira na Arsenal gusa biragaragara ko ntacyo ari gufasha Ikipe ya Chelsea cyihariye Kuko ikomeje kujya ahabi.

Kuko ubu Ikipe ya Chelsea ifite amanota 39 gusa nyuma yimikino 33 kugeza ubu, Arsenal, yicaye ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’Abongereza “premier league” ifite amanota 78 bivuze ko ikubye Chelsea inshuro ebyiri.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nari umumotari ni ngewe watwaraga Nyaxo, Mitsutsu yanyuze mu nzira y’uzuyemo amahwa

Umuhanzi Platin yageneye ubutumwa abakunzi be abasaba ikintu kimwe gusa