in

Inka igiye guhabwa ubuhungiro nyuma yo gutoraka ibagiro

Inka yatorotse ijyanywe ku ibagiro igiye guhabwa ubuhungiro mu kigo cyita ku nyamaswa cyo muri New Jersey.

Iyi nka yo mu mugi wa Brooklyn yasimbutse imodoka yari izijyanye ku ibagiro nk’uko byatangajwe na Vincent Fontana.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye yerekana iyi nka yirukanka ari nako bayiruka inyuma.

Umugiraneza witwa Mike Stura ufite ikigo cyita ku nyamaswa  ‘Skylands Animal Sanctuary’, yasabye guhabwa iyo nka akayitaho aho kujya kuyibaga.

Nyirikubaga iyo nka, acyumva ko yayiyasabwe, yarabyanze. Bakomeje kumuhatiriza birangira ayitanze ngo ijye kurerwa kuko yari ikiri nto.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Genda Rwanda uri nziza! Mu mafoto irebere ubwiza bwa Natacha wasajije rubanda wagize n’isabukuru y’amavuko uyu munsi

Umusore w’imyaka 29 warutunzwe no kwiba ama telefoni yafashwe avuga amayeri yakoreshaga azigurisha abantu barumirwa