Ingurube yo muri Afurika y’Epfo yaciye agahigo maze inaha gushushanyije igishushanyo cyagurishijwe akayabo.
Iki gishushanyo cyaguzwe n’umushoramari wo mu Budage ku gaciro k’ibihumbi makumyabiri na bitatu by’amayero (€23,000) ni ukuvuga 27,030,980Frw, bityo ihita ikuraho agahigo k’igishushanyo cyashushanyijwe n’inguge yiswe Congo nacyo cyagurishijwe agera kuri €16,380 (19,268,613Frw) mu mwaka wa 2005.
Iki gishushanyo cyiswe “Wild and Free” cyaguzwe kuwa mbere w’icyumweru dusoje kiguzwe n’umushoramari w’umudage witwa Peter Esser nyuma y’amasaha macye gishyizwe ku isoko.
Pigcasso byayisabye ibyumweru bitari bicye ngo ishushanye iki gishushanyo ikoresheje amarangi y’amabara atandukanye arimo ubururu, icyatsi kibisi, umweru n’ayandi.
Si iki gishushanyo cyonyine Pigcasso yashushanyije, kuko imaze gushushanya ibishushanyo birenga magana ane (400) mu myaka 5 ishize nyuma yo gutabarwa na nyirayo witwa Joanne Lefson mu nzu ibagirwamo amatungo ubwo yari igiye kubagwa.