in

Ingaruka ziteye ubwoba zavumbuwe ku banywa ikawa nyinshi cyane.

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo muri Kaminuza ya South Australia bwagaragaje ko kunywa ikawa nyinshi bishobora kugabanya ingano y’ubwonko bikongera n’ibyago byo kugira ibibazo byo kwibagirwa, kudatekereza no kudafata umwanzuro ibizwi nka ‘Dimentia’.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe hanze mu kwezi kwa Nyakanga bwakorewe ku bantu 17.702 bari hagati y’imyaka 37 na 73 kandi bose banywa ikawa.

Ibyavuye muri bwo byagaragaje ko abantu banywa ibikombe bitandatu by’ikawa ku munsi baba bafite ibyago byo kugira ikibazo cya ‘Dimentia’ byisumbuyeho 53% ugereranyije n’abatayinywa cyangwa abanywa nke.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko ikawa nyinshi ari mbi ku buzima bw’ubwonko kuko abanywa ibikombe birenze bitandatu ku munsi ingano y’ubwonko bwabo igenda igabanuka. Uku kuba ikawa igira ingaruka ku buzima bw’ubwonko ngo bishobora gutuma umuntu agira ikibazo cyo guturika imitsi y’ubwonko na dementia.

Ukuriye itsinda ry’abahanga bakoze ubu bushakashatsi, Kitty Pham, yavuze ko iyi nyigo ari ingenzi, cyane ko ngo ikawa ari ikinyobwa gikundwa na benshi ku Isi nyamara bamwe muri bo bakaba batazi ingaruka bishobora kubagiraho igihe banyoye nyinshi.

Ati “Ikawa iri mu binyobwa bikundwa na benshi ku Isi. Buri mwaka hanyobwa ingana n’ibiro miliyari icyenda, ni ingenzi ko twumva icyo ibi bivuze ku buzima.”

“Ubu ni bwo bushakashatsi bwa mbere bwagutse ku bijyanye n’aho ikawa ihurira n’ingano y’ubwonko, ibyago byo kugira ikibazo cya dementia ndetse na stroke.”

Yakomeje avuga ko kunywa ikawa nyinshi bigira ingaruka ku buzima nta kabuza. Ati “Tugendeye ku bishoboka byose, twakomeje kubona ko kunywa ikawa nyinshi bifite aho bihurira no kugabanuka kw’ingano y’ubwonko cyane cyane iyo unywa ibikombe by’ikawa birenze bitandatu ku munsi.”

Nubwo kunywa ikawa nyinshi ari bibi, ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umuntu yayifashe mu rugero bimufasha kugira imbaraga n’ibakwe, ikamufasha kugabanya ibinure ndetse n’ibyago byo kurwara diabète na kanseri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo meza aryoshye umusore wese yakoresha asaba urukundo uwo yihebeye.

Niyo Bosco Akomeje Kwerekana Ko Ari Umuhanzi Ukunzwe! Akoze Andi Mateka