Ni kenshi usanga ingo nyinshi zisenyuka biturutse ku kuba umwe muri bo yarahatiye undi kubana nawe, cyangwa bagakundana ari ugatiriza .Biragorana kandi mu rukundo hagati y’umusore n’inkumi bakundana ariko umwe yariziritse ku wundi bitewe n’uko yamuhatirije ko bakundana.
Mu gihe ibyo bikozwe bishobora kugira ingaruka zitandukanye,reka turebere hamwe ingaruka 5 ukwiye kwirengera iyo uhatirije uwo mukundana atabishaka:
1.Azajya aguca inyuma
Urukundo nyarwo akenshi rurangwa no kubahana kuzirikana isezerano ry’urukundo no kumva ko utagomba guca inyuma uwo ukunda, akenshi umuntu utagukunda ibyo ntabyitaho ahubwo ahora ari nyamujya iyo bigiye. Uwo bahuye bakajyana.
2.Azagufata uko yishakiye
Iyo ubeshya umuntu urukundo akenshi usanga agufata uko yishakiye, yumva ko n’ubundi utari mu buzima bwe bwose. Ibyo bituma yumva ko utamushinzwe ndetse agakora ibyo yishakiye mu rukundo rimwe na rimwe agira ngo arebe ko mwatandukana ku bw’amahirwe akabona rurarangiye.
3.Ntuzigera ukundwakazwa
Nta na rimwe uzigera ukundwakazwa igihe cyose uzaba ukundana n’umuntu ukuryarya, nta gihe azakwereka amarangamutima nyayo agufiteho azajya akuryarya gusa ntuzigera ukundwa ngo wumve uburyohe bwo kubaho ufite umuntu uguhoza ku mutima.
4.Uzahora ukora byose byatuma urukundo rwanyu rukomera gusa bibe iby’ubusa
Kubera gukundana n’umuntu utagukunda bizatuma uhora ukora iyo bwabaga ngo umushimishe gusa buri gihe wisange uri guta inyuma ya Huye, bizatuma urukundo rwanyu ruba urwo kwicuza no kwibaza impamvu warugiyemo birangire mushwanye.
5.Ntuzigera na rimwe uryoherwa n’urukundo
Iyo uhatiye umuntu kugukunda buri gihe ntujya wishima kuko aba atakwiyumvamo, akenshi iyo umusabye ko mwaganira mwiherereye akwereka ko nta mwanya afite akaguha impamvu wumva zidafashije.