in

Ingaruka mbi ku buzima bwawe ziterwa no kuryama igihe kirekire ‘kuryamîra’

Kuryama neza ntibivuze kuryama amasaha menshi birenze kuko bishobora kugira ingaruka ku mubiri nkuko kuryama igihe gito bigenda.

Umuntu agomba kuryama igihe kingana ute?

Bitewe n’ikigero cy’imyaka ufite, reba amasaha ukwiye kumara mu buriri

Ni ngombwa kuryama amasaha akwiye, ukirinda kuryama amasaha y’ikirenga kuko nabyo bishobora guteza ingaruka mbi ku mubiri.

Ingaruka ziterwa no kuryama igihe kirekire

Kongera umubyibuho ukabije

Hari isano hagati yo kuryamira cyane n’umubyibuho ukabije. Mu gihe uryamye amasaha menshi, bituma igihe umara ukoresha umubiri wawe kigabanuka, uko utawukoresha niko ibiro byiyongera bitewe nuko calories zitwikwa ku rugero rwo hasi.

Gutera uburibwe bw’umugongo

Niba ukora akazi kagusaba kwicara cyane, wagera mu rugo ugahita uryama, niko ibyago byawe byo kurwara umugongo byiyongera cyane.

Kumara igihe kinini uryamye mu buryo bumwe byongera uburibwe bw’umugongo kuko imikaya n’amagufa aba abangamiwe cyane, kubera guhora ahantu hamwe.

Kongera ibyago byo kwibasirwa na diyabete

Kuryama igihe kirerire bishobora guhindura imikorere y’umubiri mu buryo ukoresha isukari, bikongera ubwinangire bw’umusemburo wa insulin, bityo isukari ikaba nyinshi mu maraso.

Kumara igihe kinini wicaye ntacyo ukora (nko mu gihe uryamye) ndetse n’umubyibuho ukabije ni bimwe mu byongera cyane ibyago byo kurwara diyabete.

Bishobora gutera ibibazo by’umutima

Uko uryama igihe kirekire niko umutima wawe ubigenderamo. Uba uri kugenda wongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima.

Kuryama igihe gito byongera ibyago ku kigero cya 18% byo kwibasirwa n’indwara ya stroke mu gihe kuryama igihe kirekire byongera ibyago ku kigero cya 46% byo kwibasirwa n’iyi ndwara.

Bitera imikorere mibi ku bwonko

Kuryama igihe kirekire bishobora guhindura ubushobozi bw’ubwonko, kuko bituma busaza vuba.

Iyo usinzira amasaha menshi bishobora guhindura isaha yo mu mutwe (ubu ni uburyo ubwonko bubasha gutandukanya umunsi n’ijoro, kuryama no kubyuka), bikaba byatera imihindagurikire mibi ku miterere y’ubwonko n’ubushobozi bwo kwibuka bugatangira kugabanuka.

Byongera kuribwa umutwe

Ibi bishobora kuba byarakubayeho, niba nawe ujya uryama igihe kirekire ukumva uribwa umutwe, biterwa n’imihindagurikire mu bihererekanya makuru ku bwonko (neurotransmitters) cyane cyane serotonin igihe usinziriye.

Kuribwa umutwe bishobora guterwa kandi n’isukari iba yagabanutse cyane cg umwuma mu mubiri, uterwa no kumara igihe kinini uryamye.

Bishobora gutera kwigunga bikabije

Nubwo kimwe mu bimenyetso byo kwigunga bikabije (depression) ari imihindagurikire y’uburyo usinzira, byaragaragaye ko kuryama igihe kirekire bigira icyo bihindura kuri mood yawe bikaba byatera depression.

Kuryama cyane bihindura ihererekanya makuru ku bwonko; aho imisemburo ya dopamine na serotonin igabanuka cyane bikaba byatuma wumva ubabaye cyane, akanyamuneza (mood) kakagabanuka.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakobwa bafana Messi biyambuye imyenda amabere ajya hanze muri sitade irimo ibihumbi by’abafana

Abasore n’inkumi 52 bo mu Rwanda barishyuza arenga miliyoni 52 batanze bizezwa kujyanwa hanze na kompanyi yo muri Kabeza