in

Ingano y’amafaranga Joachiam Ojera ashaka guha Rayon Sports ngo yigendere ikomeje kwibazwaho

Ingano y’amafaranga Joachiam Ojera ashaka guha Rayon Sports ngo yigendere ikomeje kwibazwaho

Rutahizamu w’umugande ukinira ikipe ya Rayon Sports Joachiam Ojera ushaka gusohoka muri iyi kipe yasekeje abantu nyuma y’amafaranga ashaka guha Rayon Sports kugirango yigendere Kandi yo yaramutanzeho menshi.

Hashize iminsi Ojera ataragaruka mu myitozo nyuma yo guhabwa ikiruhuko ngo ajye gusura abavandimwe mu gihugu cya Uganda. Uyu musore yahamagarwaga n’ubuyobozi ariko kwitaba telephone ntabikore kugeza aho yeruye akavuga ko ashaka gutandukana na Rayon Sports.

Ojera yaje kuvugana na Namenye Patrick usanzwe ari SG wa Rayon Sports ndetse amusaba ko yatandukana na Rayon Sports nubwo ubuyobozi butabyumva. Uyu musore twamenye amakuru ko yabwiye ubuyobozi ko ashaka guha Rayon Sports milliyoni 5 gusa ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwabyumviye kure buramwangira.

Ojera ushaka kwerekeza mu buhinde yaguzwe n’abafana ba Rayon Sports milliyoni zirenga 17 asinya umwaka umwe none ashaka gusohoka muri iyi kipe mu mezi 5 yonyine atanatanze nibura 1/2 cy’amafaranga yaguzwe.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho agaragaza ibiri kuba ku modoka zitwara abagenzi ubwo ziri kuba zigeze ku muhanda Huye-Nyamagabe wangiritse

Meddy yakozwe ku mutima n’ubusabe bw’abakunzi be none yujuje ibyifuzo byabo nta kubasondeka -Amashusho