in

Ingano y’amafaranga ikipe ya Rayon Sports yinjije ku mukino yasezerewemo n’ikipe ya Al Hilal Benghazi yatunguye benshi

Ingano y’amafaranga ikipe ya Rayon Sports yinjije ku mukino yasezerewemo n’ikipe ya Al Hilal Benghazi yatunguye benshi harimo na kompanyi yashakaga ko ari yo yishyuza kugirango iryeho

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize tariki 30 Nzeri 2023, ikipe ya Rayon Sports yasezerewe n’ikipe ya Al Hilal Benghazi muri CAF Confederations Cup nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura bateye Penalite igatsindwa 4-2.

Nyuma y’umukino abafana ba Rayon Sports bavuze byinshi ndetse n’abafana b’umucyeba barabaseka cyane nubwo nayo mu mukino wayo yari yanyagiwe ibitego 6-1 n’ikipe ya Pyramid FC mbere.

Ikipe ya Rayon Sports abafana bayo bari buzuye Sitade ubona ko nubwo iyi kipe itabashije gukomeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup ariko yinjije amafaranga atari macye. Amakuru twamenye ni uko ikipe ya Rayon Sports yinjije amafaranga arenga Milliyoni 70 z’amanyarwanda kuri uyu mukino.

Bisa nkaho aya ari yo mafaranga menshi ikipe ya Rayon Sports yinjije kuva yashingwa ndetse bishoboka ko ari nayo yinjiye ari menshi kuri Sitade kugeza ubu hano mu Rwanda. Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsindwa, igiye gukomeza Shampiyona dore ko muri iyi wikendi iratangara ikina n’ikipe ya Marine FC.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uburyo wacecekesha Cashpower irimo kugusakuriza

Ubusore bwa Kwizigira Jean Claude wa RBA bwatumye bamugira Padiri ku ngufu