in

Ingano y’amafaranga azajya ahabwa umukinnyi w’ukwezi muri Shampiyona y’u Rwanda yatumya benshi bemera ko abakinnyi bazamarana kubera uburyo ari akavagari

Ingano y’amafaranga azajya ahabwa umukinnyi w’ukwezi muri Shampiyona y’u Rwanda yatumya benshi bemera ko abakinnyi bazamarana kubera uburyo ari akavagari

Football League y’u Rwanda igiye gusinyana amasezerano na Gorilla Games, kugirango ijye ihemba umukinnyi mwiza n’umutoza mwiza w’ukwezi, hamenyekanye amafaranga azajya ahabwa aba bazajya baba batowe.

Ku minsi w’ejo hashize nibwo umuyobozi wa League Mudaheranwa Hadji yatangaje ko aya masezerano yamaze gutunganwa ndetse ko igisigaye ari ugusinya gusa kugirango hatangire gukorwa ibyo bumvikanye.

Uyu muyobozi yavuze ko umukinnyi uzajya aba yatowe buri kwezi azajya ahabwa amafaranga angana n’ibihumbi 500 by’amanyarwanda. Aya mafaranga nta n’ikipe hano mu Rwanda iyatanga nk’agahimbazamusyi ka buri mukino, bivuze ko ari menshi.

Uyu muyobozi yavuze ko iyi Kompanyi ishobora gutangirana n’ukwezi gutaha ndetse ko ishobora no kuzahemba n’amezi ashize Shampiyona itangiye.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abyiruye inkumi y’uburanga! Umukobwa wa Big Fizzo yabyaranye n’umunyarwandakazi yagize isabukuru y’amavuko maze ashyira hanze amafoto yerekana uburanga bwe (AMAFOTO)

Birabe ibyuya, Karim Benzema yasabiwe kwamburwa ubwenegihugu bw’u Bufaransa