Inès ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko ku izina Agnès rikaba risobanura umuntu utuganye.
Izina Inès ryamamaye cyane mu 1800 cyane cyane muri Espagne, Portugal n’u Bufaransa no mu bindi bihugu bivuga Icyongereza.
Bimwe mu biranga ba Inès
Inès azwiho kuba umukobwa cyangwa umugore usabana cyane, ukunda ibirori ndetse no guhura, akanamenyana n’abantu benshi.
Ahora yiteguye guhosha amakimbirane cyangwa intonganya mu bo bari kumwe , ni nk’impano yifitemo yo guhuza no kunga abantu.
Ntabwo ajya aba ikigwari mu guharanira uburenganzira bwe no kurinda icyubahiro cye.
Ni umuntu uvuga ijwi ryoroheje, wiyubaha kandi uhora arema agatima abo bari kumwe uko byaba bimeze kose.
Ni indahemuka mu rukundo, kandi ahora yifuza ko n’abandi bamubera intangarugero.
Umutima mwiza no kwita ku bantu bituma ibye atabyitaho ahubwo akabanza iby’abandi ibye akabitekerezaho nyuma.
Nubwo atagira amahane, Inès ntavugirwamo kuko iyo umuhohoteye bwa mbere arakureka ariko iyo wongeye murahangana. Ni umuntu ufata mu mutwe cyane kandi wibuka vuba ibintu byose.