Indwara itazwi iri guhitana imfungwa muri Gereza Nkuru ya Ruyigi mu gihugu cy’u Burundi, aho bivugwa ko imfungwa enye zimaze gupfa mu gihe kitarenze ukwezi. Abafunzwe barasaba gutabarwa.
Abagororwa bo muri Gereza Nkuru ya Ruyigi bavuga ko batazi icyateye urupfu rwa bagenzi babo bafunzwe. Bamwe basanze bapfuye mu gitondo abandi bapfira mu bigo nderabuzima.
Muri iki cyumweru dusoza, imfungwa ebyiri zarapfuye nk’uko amakuru agera kuri RPA dukesha iyi nkuru avuga, amakuru yemeza ko abagororwa 4 bose bapfuye mu gihe cy’ibyumweru 3 gusa. Babiri muri bo bapfiriye muri gereza abandi babiri bapfira mu bitaro.
Umwe mu bahaye amakuru iki kinyamakuru avuga ko ibimenyetso by’iyi ndwara bitungurana, umurwayi ntashobore kuvuga mbere yo kuva amaraso. Amaraso ava mu kanwa no mu mazuru mbere yo gupfa ukurikije ibivugwa n’uwo mutangabuhamya.
Kuri uyu wa Kane ushize, imfungwa izwi ku izina rya Musebeyi yari imeze nabi muri gereza ya Ruyigi nk’uko amakuru avuga, ngo ntibazi niba yari akiri muzima kuri uyu wa Gatanu ushize ubwo bakoraga inkuru. Ubwo Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Ruyigi, Eric Emerusabe, yasabwaga ibisobanuro, ntabwo yifuje kugira icyo atangaza kuri izo mpfu.
Iyi gereza ya Ruyigi, ivugwamo impfu ziterwa n’indwara itaramenyekana, kuri ubu ibarizwamo abagororwa barenga 800 nubwo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu batarenze 300.