in ,

Indirimbo “URU RUGANDA” ikomeje gutangarirwa na benshi bitewe nuko yakozwe (inkuru irambuye)

Indirimbo “URU RUGANDA” y’umuhanzi Ency via Pro irimo kubica bigacika hirya no hino mu Rwanda ahanini kubera ubuhanga yakoranywe bukaba arinabwo burimo gutuma ikomeje gukora ku mitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Si ubuhanga bwakoranywe iyi ndirimbo burimo gutuma ikundwa gusa ahubwo n’imiririmbire n’ubuhanga by’umuhanzi Ency via Pro (unamenyerewe cyane muri production) nabwo bukomeje kwemeranywaho na benshi ko ari ntamakemwa.

Umuhanzi Ency via Pro akunze no gukora production y’indirimbo z’abandi bahanzi bagenzi be

Iyi ndirimbo “URU RUGANDA” yakozwe na Producer Hervis (Hervebeatz) ubu ukorera mu nzu ya Capital Records Empire, uyu akaba amenyerewe cyane mu gutunganya amajwi y’indirimbo zitundukanye cyane cyane akaba azwiho gukora beats za trap, rap, old school ndetse na dancehall (american style muri rusange).

Ikirango cya Capital Records Empire, inzu producer Hervis atunganyirizamo indirimbo z’abahanzi batandukanye

Mu kiganiro YEGOB yagiranye na producer  Hervis (benshi bazi nka Hervebeatz) yadutangarije ko hari byinshi arimo gutegura afatanyije n’abahanzi bakorana na Capital Records Empire ndetse anavuga ko mu minsi ya vuba bizaba byatangiye kubageraho.

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo “URU RUGANDA” ya Ency via Pro

Ency via Pro – URU RUGANDA

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kwizera damascene
Kwizera damascene
6 years ago

Komeza utsinde nyakubahwa ency
IMANA Nigushyigikire KBS

Ency via Pro – URU RUGANDA

Umuhanzi Sadock Tan azanye imbaraga zidasanzwe muri muzika nyarwanda (inkuru irambuye)