Indirimbo “URU RUGANDA” y’umuhanzi Ency via Pro irimo kubica bigacika hirya no hino mu Rwanda ahanini kubera ubuhanga yakoranywe bukaba arinabwo burimo gutuma ikomeje gukora ku mitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Si ubuhanga bwakoranywe iyi ndirimbo burimo gutuma ikundwa gusa ahubwo n’imiririmbire n’ubuhanga by’umuhanzi Ency via Pro (unamenyerewe cyane muri production) nabwo bukomeje kwemeranywaho na benshi ko ari ntamakemwa.
Iyi ndirimbo “URU RUGANDA” yakozwe na Producer Hervis (Hervebeatz) ubu ukorera mu nzu ya Capital Records Empire, uyu akaba amenyerewe cyane mu gutunganya amajwi y’indirimbo zitundukanye cyane cyane akaba azwiho gukora beats za trap, rap, old school ndetse na dancehall (american style muri rusange).
Mu kiganiro YEGOB yagiranye na producer Hervis (benshi bazi nka Hervebeatz) yadutangarije ko hari byinshi arimo gutegura afatanyije n’abahanzi bakorana na Capital Records Empire ndetse anavuga ko mu minsi ya vuba bizaba byatangiye kubageraho.
Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo “URU RUGANDA” ya Ency via Pro
Komeza utsinde nyakubahwa ency
IMANA Nigushyigikire KBS