Ikipe ya Manchester City yarararitse Tottenham Hotspurs ubwo yayitsindaga ibitego bine kuri bibiri kandi abahungu ba Antonio Conte aribo bari babanje kwitwara neza batsinda ibitego bibiri mu gice cya mbere.
Uyu mukino wari wabereye Ethihad Stadium ikibuga The Citizens yakiriraho imikino yayo, utangira saa yine z’ijoro.uyu mukino wagiye gutangira amakipe yombi amerewe nabi kuko mu mpera z’icyumweru gishize yombi yari yakubiswe, Manchester City ikubitwa na Manchester United mu gihe Tottenham Hotspurs yakubitwaga na Arsenal.
Pep utoza Manchester City yari yakoze impinduka zikomeye cyane mu bakinnyi basanzwe bakina kuko yari yabanjemo abakinnyi nka Ederson, Lewis, Stones, Akanji, Ake, Rodrigo, Gundogan, Grealish, Mahrez, Alvarez na Haaland.
Tottenham Hotspur niyo yakinnye igice cya mbere neza kuko yagishoje iri imbere n’ibitego bibiri byatsinzwe na Kulusevski ku munota wa 44 na Emerson Royal ku munota wa 45.
Antonio Conte wicariye intebe ishyushye yari yabanje mu kibuga Lloris, Royal, Romero, Dier, Davies, Perisic, Hojbjerg, Bentancur, Kulusevski, Son na Kane.
Igice cya kabiri Manchester City yabaye nk’intozi bakojejemo agati kuko byibuze iminota 10 ya mbere gusa y’igice cya kabiri. Indimbura zari zabonye ibitego bibiri byatsinzwe na Álvarez kuwa 51 na Haaland kuwa 53.
Mahrez nawe aza asongamo ibitego bibiri icyo yatsinze ku munota wa 63 ndetse n’icyo yatsinze kuwa 90.
Indimbura ziba zicyuye atatu zikomeza no kwegera Arsenal.