in

Indi nzovu yamaze guhanuka, Imvune ya Halaand yateye ubwoba abakunzi b’umupira

Umutoza Pep Guardiola yatangaje ko Erling Haaland utigeze agaragara mu gice cya kabiri yari afite ikibazo cy’umuriro, ndetse akaba yababaraga ikirenge.

Guardiola avuga ko iby’imvune ya Haaland bizigwaho neza ku wa Gatatu, aho bazaba bari gutegura umukino bafitanye na Leicester City ku wa Gatandatu.

Asobanura impamvu yasimbuje Haaland mu gice cya mbere, Guardiola yagize ati:”Hari ibintu bitatu. Icya mbere, nabonye ananiwe. Icya kabiri, yari afite umuriro nka Joao Cancelo. Icya gatatu, yagize akabazo ku kirenge cye. Iyo niyo mpamvu atashoboraga gukina mu gice cya kabiri.”

Guardialoa yavuze ko Kandi yizeye ko Halaand aza kumera neza dore ko ariwe muntu wa mbere muri city ukora imyitozo ikomeye kurusha abandi aho aza ari uwa mbere mu myitozo agataha ari uwa nyuma.

Nyuma y’uko Halaand asimbujwe, mu gice cya kabiri Manchester City yabonye penalty bakoreye kuri rutahizamu wa Algeria Riyad Mahrez aba ari nawe uyitera hanyuma aranayirata birangira ari ubusa ku busa ababetinze baririra mu myotsi.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Video; umugore ari mu byishimo nyuma y’aho umugabo we amenyeye gutera akabariro neza

Ibitari byitezwe na benshi Uwase Muyango na Clapton Kibonke bagiye gukorana