in

Indege yafashwe n’inkongi y’umuriro kubera Telephone y’umwe mu bagenzi bari bayirimo

Indege ya jetblue flight 662 yari itwaye abagenzi bagera ku 127 bavaga mu mujyi mukuru wa  Bridgetown ,mu gihugu cya  Barbados berekeza ku kibuga mpuzamahanga cya JFK International Airport mu mujyi wa New York yafashwe n’inkongi y’umuriro abantu bagera kuri 7 barakomereka bikomeye.

Ni impanuka yaturutse ku mugenzi wari mu ndege wacometse telefone ye , ikaza guturika bigatuma n’indege ifatwa n’inkongi y’umuriro ,icyakora abakozi bari mu ndege bakihutira kuzimya iy’inkongi y’umuriro bitewe n’umwotsi babonye waturukaga muri Machine y’uwo mugenzi.

Iyi ndege itari yagafata ikirere neza , abagenzi bari bayirimo ndetse n’abakozi bahise batabarirwa mu ndege ya  Airbus A320 jet hifashishijwe uburyo bwa emergency slide system ,aho bashyira abagenzi ku bintu bihaze nka matera cyangwa ballon bakabimanukiraho bidasabye uburyo busanzwe bwifashishwa n’abagenzi mu kuva mu ndege.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rusine bamugereranyije na Semuhungu kubera ifoto ye

Volcano yo mu Rwanda yakoze impanuka ikomeye