Nyuma y’uko Indaya zibonye ko inzira itari nyabagenwa abantu bakennye nta mafaranga bafite yo kubagura, muri Zimbabwe zahisemo ko bazajya bazishyura inyanya,imboga,ibishyimbo,ibigori ndetse n’ibindi bitandukanye.
Nyuma y’uko kandi zibonye ko udukingirizo duhenze, zishakiye inzira kuri ubu zikoresha amashashi avamo umugati aho guhendwa bagura udukingirizo.
Muri Kenya, mu rwego rwo guhangana n’inzara iriho, indaya zaho zatangiye kujya zicucura abakiriya bazo. Iyo uje kuyigura, ikumvisha ukuntu itaguhenda nayo izi uko ibintu bihagaze hanze aha, wayijyana wayigeza mu rugo, ikakwiba ikagisiga iheruheru.
Muri iyi minsi, hirya no hino ku isi hari ikibazo cy’inzara ndetse no kubura amafaranga ibi akaba aribyo bituma habaho kwishakira inzira kuri izi ndaya.