Nyuma yuko Abahanzi Safi, Nizzo na Humble Jizzo bagize Urban Boyz begukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6, mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 13 Kanama 2016.Amakuru agera kuri YEGOB.RW aremeza ko umwuka mubi  ugeretse hagati ya Urban Boyz n’umwe mu basore bakoranye kandi akababa hafi cyane witwa Rwema Denis .
Rwema Denis wabaye Assistant Manager wa Urban Boyz mu gihe  aba basore bahataniraga Igikombe cya Guma Guma yatangarije YEGOB.RW ko ntakintu iri tsinda ryigeze rimumarira ndetse yewe ngo n’uwari Manager mukuru w’iri tsinda nawe yirengagije uruhari uyu mugabo yagize ku gira Urban Boyz yegukanye akayabo ka miliyoni 24 gatangwa na Bralirwa
Mu kiganiro kirekire ndetse YEGOB.RW ifitiye amajwi,Denis yumvikana anenga iri tsinda yivuye inyuma anavuga ko yiriye akimara mu gutegura ibitaramo  bya Roadshow ndetse ngo hari ubwo yamaraga iminsi ine mu ntara ategura igitaramo Urban Boyz yabaga igiye gukora.
Ngo ikibabaje ni uko bose uko ari batatu bemera ko yabagiriye akamaro kanini kugira batware Guma Guma ariko bakarenza ho kugira icyo bamuha ri ubushake bwabo maze we iyi mvugo akayinegura avuga ko  iyo warezwe niyo umuntu yagutiza  umupira wo kwifubika umushimira ariko ngo kandi  kubyirengagizwa binengwa n’ubimenye uwo ariwe wese kandi nawe ugendana umugayo.
Ngo nyuma yuko iri tsinda ryegukanye igikombe yategereje ko ryamureba n’irihumye araheba,uyu Denis uvuga ko yakoranye n’aba basore kuko bari basanzwe bakorana kivandimwe ndetse ngo ntamasezerano bigeze bagirana,yemeza kandi ko anenga bikomeye iri tsinda ngo we ntaryishyuza ahubwo abikoreye kugira ngo bibe isomo muri showbiz ndetse abantu barenge ubuhemu bubake ubumwe kuko umuziki ukomeje gutya ntaho wazigera ugera.
Kuri Denis ngo iteka azafasha buri wese uzamwitabaza ndetse yewe na Urban boyz ni iramuka imukeneye azayitera ingabo mu bitugu gusa ngo ntabwo azibagirwa ko bamuhemukiye nyamara yarabizeraga ndetse ngo ntazarenza ingohe kwikunda no kwikubira bamweretse kuko byamweretse ko ushobora gupfa upfukira umuntu yamara kugera iyo ajya agaterera agati mu ryinyo ntanabyibuke.