Guhurwa mu gihe utwite cg gutwarira biba hafi ku bagore bose batwite, bagira ibyo kurya cyangwa kunywa baba bifuza kurenza ibindi aribyo bita gutwarira.
Niba watwarije ikintu cyangwa wahuzwe umuntu runaka mu gihe utwite, wigira ikibazo ngo ubihe umwanya cyane. Akenshi ibi birashira iyo inda igeze mu mezi 4.
Gusa iyo arenze ntibishire, wibyihererana ngo upfire muri nyagasani ahubwo biganireho n’uwo mubana. Hari n’igihe kukwitaho ubwabyo bituma ikibazo kirangira.
Icyo wakora mu gihe watwariye ikintu
gerageza kutabyishyiramo cyane ngo wumve ko nutakibona inda ishobora kuvamo. Icyakora niba watwarije ikintu kandi kitagoye kukibona, urugero nk’amata ushobora kujya ufata akarahure kamwe kagufasha.
Ikindi mu gihe wumvise icyifuzo cy’ikintu runaka kikujemo, gerageza ushake icyo uhugiraho. Akenshi biba byiza iyo ukoze urugendo n’amaguru ukajya ahantu hatuma uhuga. Nko guterera umusozi ukirebera ibyaremwe, kureba umukino ukunda, kujya muri korali kwiririmbira n’ibindi waba ukunda.
Muri iki gihe cy’iterambere, kuganira n’abantu ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook cyangwa whatsapp kimwe no gusoma ibitabo cyangwa amakuru kuri interineti birafasha.
Gusa niba uri gutwarira ibintu bidasanzwe nko kurigata itafari, kurya ibyondo, akenshi biterwa nuko umubiri wawe hari umunyu ngugu uri kubura, by’umwihariko ubutare. Ibyo bikosorwa no kurya ibikungahaye ku butare byaba ngombwa ugahabwa ibinini birimo ubutare.
Gushaka icyo uhugiraho bigufasha kwikuramo ibitekerezo byo gutwarira
Icyo gukora mu gihe wahuzwe.
Guhurwa byo ni ikindi kintu kuko akenshi bijyana n’isesemi no kuruka. Icyo uba ugomba gukora niba wahuzwe ikintu cy’ingenzi cyane, ushaka icyagisimbura bihuje intungamubiri. Niba wahuzwe ibishyimbo, warya amashaza.
Gusa niba wahuzwe uwo mubana, birasaba ko mukosora ibitagenda neza hagati yanyu byaba na ngombwa ukitabaza impuguke mu bumenyamuntu mukaganira.
Ntabwo bivuze ko buri gihe guhurwa umugabo biterwa nuko mubanye nabi, ahubwo hari ikiba kibiri inyuma, ushobora wowe kumva atari ikibazo nyamara wabiganira n’undi akamenya ko ariyo mvano.