in

Inama ikomeye ya Rayon Sports yafashe umwanzuro ukomeye kuri Haringingo Francis

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwakoze inama yafatiwemo umwanzuro wo gukomezanya n’umutoza Haringingo Francis utashakwaga n’abafana benshi b’iyi kipe.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 28 Ukuboza 2022, mu ikipe ya Rayon Sports hakozwe inama nyungurana bitekerezo yiga ku bibazo bikomeye iyi kipe ifite birimo ibyo kubura umusaruro uhagije muri iyi mikino ya Phase aller ndetse no mu munsi ishize.

Ikipe ya Rayon Sports benshi bakomeje kwibaza ukuntu iyoborwa cyane kuri iyi ngoma ya Uwayezu Jean Fidel. Iyo urebye ubona iyi kipe ntakibazo cy’amikoro ifite bitewe nuko hari abaterankunga iyi kipe igenda isinyana amasezerano nabo yo gushyiramo amafaranga ndetse kandi nta kibazo duheruka kumva kijyanye n’ibibazo by’imishahara y’abakinnyi nkuko byari bimeze mu myaka yashize ariko ntabwo iyi kipe mu kibuga igaragara nk’igomba guhangana.

Iyi nama yaraye ikozwe, iki ni kimwe mu byizweho ariko higwa no ku mutoza Haringingo Francis umaze amazi macye arimo gutoza iyi kipe. Abayobozi bamwe na bamwe muri iyi kipe bashaka ko uyu mutoza aguma gutoza iyi kipe bitewe nuko ntawushidikanya k’ubushobozi bwe ahubwo akagurirwa abakinnyi beza, ariko hari n’abandi bashaka ko yagenda, gusa YEGOB yamenye ko aba banyamuryango bose ba Rayon Sports bemeje ko Haringingo Francis akomeza gutoza iyi kipe.

Haringingo Francis hari amakuru yamwerekezaga mu gihugu cya Tanzania mu ikipe ya NAMUNGO FC ndetse no mu ikipe ya Musanze FC bitewe nuko ari inshuti yakadasohoka ya Perezida w’iyi kipe Tramp ariko bikaba byose bishobora kuba bishyizweho akadomo.

Uyu mutoza mu minsi yashize byavugwaga ko arimo kwisabira ubuyobozi ko bakumvikana bagatandukana neza bitewe nuko abona ko ibintu arimo gukoreramo bitatuma abona umusaruro iyi kipe imwitezeho, gusa bisa nkaho agiye noneho guherezwa byose akeneye kugirango atange umusaruro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bidasubirwaho Rayon Sports yemeje abakinnyi 2 igomba kwirukana muri uku kwezi kwa mbere

Nta we ukira asongwa! Chelsea yari itangiye kuzanzamuka yongeye kuvunikisha umwe mu bakinnyi bayifatiye runini