Abantu amagana muri Mexique biraye mu mihanda bambaye mu buryo bwo kwishushanya n’ibikanka by’abapfuye[skeletons] mu rugendo rubimburira Umunsi w’Abapfuye wizihizwa mu Itorero ry’Abangilikani.
Ni mu rugendo rwitabiriwe n’abantu batandukanye mu Murwa Mukuru wa Mexique, biyerekanye mu mwambaro ushushanya umugore w’igishushanyo wubahwa muri icyo gihugu uzwi nka ’La Calavera Catrina’. Iyo shusho yahimbwe n’icyamamare mu bugeni, José Guadalupe Posada.
Abitabiriye urugendo rwo guha icyubahiro ’La Catrina’ mu kwitegura Umunsi w’Abapfuye wegereje, bagaragaye bisize amarangi ku mubiri bishushanya n’ibikanka by’abantu. Muri uru rugendo batambagiye bitwaje indabo zizwi nka ’Marigolds’ zizerwaho kuyobora roho z’abapfuye zikoresheje amabara n’ububani.
Ni ibirori byunguye abashushanya ku mibiri y’abantu bagerageza kugaragaza ishusho ya ’La Catrina’, izina ryahawe igikanka kizwi cyane mu muco gakondo wo muri Mexique. Ibi bikorwa byitabiriwe n’abantu b’ingeri zose muri icyo gihugu kuva ku mpinja kugeza ku basheshe akanguhe.
Nubwo ’La Catrina’ ugenderwaho n’abo muri Mexique ari umugore, ntibyabujije n’abagabo kugaragara muri uyu mutambagiro bisize mu maso amarangi agaragaza igikanka cye ku isura yabo mu kwitegura Umunsi w’Abapfuye wizihizwa ku itariki ya Mbere n’iya Kabiri Ugushyingo, buri mwaka.
Uyu mutambagiro udasanzwe wagaragayemo n’abakundana bagendanaga agatoki ku kandi mu kugaragaza ko urukundo rutazimye muri bo.
Ibi bikorwa mbere ntibyizihirizwaga mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, byatangijwe biturutse ku buryo byamenyekanishijwe muri filime yitwa ’Spectre’ yasohotse mu mwaka ushize.
Kuva icyo gihe abantu benshi muri Mexique batangiye guha agaciro uwo munsi ndetse bamwe ntibatinya gusohokana umwambaro w’ubukwe bakawujyanisha n’ishusho bagaragaramo ya ’La Catrina’, abandi bagasokoza ubwanwa babugaragaza cyane mu kwerekana roho z’abapfuye mu buryo butandukanye.
Tariki ya 2 Ugushyingo hizihizwa Umunsi w’Abapfuye wabimburiwe n’uru rugendo muri Mexique, umaze imyaka hafi ibihumbi bine wizihizwa mu bice bitandukanye, ukaba ufite inkomoko mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo. Iyo wageze muri iki gihugu abantu bajya ku mva z’ababo bapfuye, bakakorera isuku hanyuma bakaharara banywa kandi barya mu myizerere y’uko bari gusangira n’abatakiri ku Isi.
Abaturage baho bemera ko nibura umunsi umwe mu mwaka umuntu wapfuye agaruka ku isi kureba abo yasize.
Ishusho ya ’La Catrina’ yiganywe n’abakoze uyu mutambagiro udasanzwe utegura Umunsi w’Abapfuye muri Mexique, igizwe n’igikanka gusa gishushanya izimira rya ba kavukire muri Mexique ndetse ikagaragara yambaye ingofero iri mu bwoko bw’izakundwaga cyane n’abakoloni baturutse i Burayi berekeza ku Mugabane wa Amerika mu kugaragara uko bageragezaga kwakira no kwimika imico y’abanyamahanga muri ibyo bihe.