in , ,

Imyambarire n’Imisatsi ya Miss Ingabire Grace Uhagarariye U Rwanda Muri Miss World Ikomeje Kugarukwaho Na Benshi

Miss Rwanda Ingabire Grace uri mu gihugu cya Brazil aho yitabiriye irushanwa rya Miss World ahagarariye igihugu cy’u Rwanda akomeje kugarukwaho n’abatari bake bitewe n’imyambarire ye ndetse n’imisatsi bemeza ko atazi kwiyitaho nk’abandi bakobwa.

Mu butumwa bugenda butambuka ku mbuga nkoranyambaga, benshi banenga Miss Grace kuba agaragara nkudashyira imbaraga mukwita ku bwiza bwe nkuko abandi bakobwa babikora, ibyo bakabihera ku kuba akunda kugaragara afite imisatsi idasokoje cyangwa ijagaraye.

Ubwo abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss world bifotozaga bambaye imyenda igaragaza imico y’ibihugu byabo, Miss Grace yagaragaye nawe yambaye umukenyero ndetse aza kugararagara ari kubyina indirimbo gakondo. Bamwe mubakoresha imbuga nkoranyambaga bakunze kuvugako yari yambaye imikenyero idashamaje, bagashimangira ko uyu mwari akeneye abantu bamuhugura mubijyanye n’imyambarire ndetse n’ubwiza.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akazina k’akabyiniriro Mwiseneza Josiane asigaye yitwa

Birababaje : Bamaze imyaka irenga 10 baterura umubyeyi wabo (video)