Amakipe menshi akunze gukunda gukina ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Ariko Ikipe ya AS Kigali yanze ko umukino wayo wakinwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 ugushyingo 2022, harakinwa igice cya mbere cy’ibirarane byatewe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’ikipe ya AS Kigali yari iri mu mikino ny’Afurika.
Iyi kipe ya AS Kigali umukino yari bukine na Musanze FC, Amakuru YEGOB ifite kandi yizewe ni uko iyi kipe yanze gukina ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ahubwo ko umukino wayo ugomba gukinwa saa cyenda z’amanwa.
Ntabwo AS Kigali irasubizwa gusa mu busabe bwayo yavuze ko ishaka gufasha Musanze FC kugirango umukino itangire kare ndetse ko nta bafana ifite itapfa kwishora ku kintu cyo kugura Mazutu yifashishwa mu mashini yatsa amatara.
Ntabwo AS Kigali ariyo izakina iki kirarane gusa ahubwo hari na Rutsiro FC izahura na Gorilla FC, Espoir FC na APR FC zizakina ku munsi ukurikiyeho hamwe n’izindi ziri muri iyi foto.