Muri uyu mwaka hari amagambo azimije (slangs)akoreshwa cyane mu rubyiruko aho bashobora no kuganira imbere y’abakuze ntihagire utoramo ijambo na rimwe kandi barigukoresha ururimi rw’ikinyarwanda.
Izo slang ni:
Nta gikwe: Nta gushaka umugore cyangwa umugabo.
Nta myaka ijana: Igihe ni gito.
Kurya abana : Ni ukuvuga gukora imibonano mpuzabitsinda n’uwo mukundana
Kurya akantu: iri jambo barikoresha bashaka kuvuga gusambana.
Kigali we share: I Kigali abahungu n’abakobwa basangira abakunzi.
Lenge, kanuni n’injuga: Bisobanuye kubwira umuntu amagambo atari ukuri.
Gutamo: Bikoreshwa bashaka gusaba ikintu.
Icyana, igitoso, icyuki: Baba bashaka kuvuga umukobwa mwiza.
Kunsutsu: Iri jambo ryo barikoresha bashaka kuvuga igitsina.
Nkaraga: Gutanga
Kurya boyilo cyangwa kumanuka kizimbamwe: Ibi bisobanura gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Kuyoka: Iri jambo twarigereranya no gushyingirwa.
Pass: Guhuza umukobwa n’umuhungu bagakundana
Yahuzo: Ahantu habi bata umuntu wahemukiye bagenzi be.
Kuzunga: Bikoreshwa basaba ikintu runaka.