in

Impinduka zikomeye kuri Shampiyona y’u Rwanda zigize ingaruka kuri APR FC irimo kwitegura kwihimura

Impinduka zikomeye kuri Shampiyona y’u Rwanda zigize ingaruka kuri APR FC irimo kwitegura kwihimura

Mu cyumweru gitaha shampiyona y’u Rwanda izakomeza amakipe yesurana harimo n’ikipe ya APR FC ikubutse mu mikino ya CAF Champions League ariko ivamo isebye nyuma yo gutsindwa ibitego 6-1.

Imwe mu mikino yari iteganyijwe tariki 10 Ukwakira 2033, kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha FERWAFA yaje kwimura amasaha umukino APR FC izakina na Bugezera FC.

Ubwo FERWAFA yashyiraga ahagaragara uko aya makipe azakina yasanze umukino uzahuza Gasogi United na Gorilla FC wagombaga kuba Saa Cyenda z’amanwa warahurirana n’uwuzahuza APR FC na Bugezera FC ariko uyu wahise wimurirwa ushyirwa Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ubwo Gasogi United na Gorilla FC zizakina ku isaha ya Saa Cyenda z’amanwa kuri Kigali Pelé Stadium naho ikipe ya APR FC na Bugezera FC zo zikine ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri iyi Sitade. N’umukino wagombaga guhuza Musanze FC na Etincelles FC wagombaga kuba kuwa gatatu tariki 11/10/2023 wimuriwe tariki 10/10/2023.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abajya gusengera mu butayu n’abatekamitwe bitwaje ijambo ry’Imana bahagurukiwe na RIB ndetse na Polisi

Ubuse azumva igikomye mu nzu! Umunyamakuru wa RBA ukunzwe cyane yarahiriye imbere ya mikoro ko atazigera ahemukira igikoma