in

Impinduka mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi(U23)

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, Yves Rwasamanzi, yahamagaye abakinnyi 23 barimo Habimana Glen ukina muri Luxembourg azifashisha ku mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika uzahuza u Rwanda na Mali.

Uru rutonde rwatangajwe ku mugoroba wo ku wa 13 Ukwakira 2022 rwiganjeho abifashishijwe mu cyiciro giheruka ubwo u Rwanda rwasezereraga Libya.

Abakinnyi bahamagawe barimo abanyezamu Ishimwe Pierre wa APR FC na Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports. Biyongeraho myugariro Niyigena Clément wa APR FC, ari na we kapiteni w’iyi kipe.

Umutoza Rwasamanzi kandi yinjije amaraso mashya muri iyi kipe aho yitabaje Habimana Glen ukinira FC Victoria Rosport yo muri Luxembourg.

Uyu musore w’imyaka 20 yari kumwe n’Amavubi makuru aheruka gukinira imikino ya gicuti muri Maroc, irimo uwayihuje na Guinée équatoriale na FC Saint-Éloi Lupopo.

Mu bakinnyi bahamagawe, APR FC ni yo ifitemo benshi [batanu], Gorilla [batatu], mu gihe Rayon Sports ifitemo babiri kimwe na Marines FC.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi batangira umwiherero kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Ukwakira 2022, kuri Hotel Boni Consili mu Karere ka Huye

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu wahaye ibyishimo abanyarwanda yaburiwe irengero

Umugabo yihaye kujya gusambanira mu rugo rw’abandi ahakura imbwa yiruka(video)