Kuri uyu wa kane tariki 31 ukwakira 2024, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irakina umukino n’ikipe y’igihugu ya Djibouti mu mukino wo kwashyura mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu.
Ni umukino wakaniwe cyane n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nyuma yo gutsindwa umukino ubanza wabereye muri sitade Amahoro urangira ari igitego 1 cya Djibouti ku busa bw’u Rwanda.
Mu bakinnyi uyu mutoza yongeyemo barimo Kanamugire Roger, Niyonkuru Sadjati, Twizerimana Onesme ndetse na Nizeyimana Mubarakh. Mu basezerewe harimo Nkundimana Fabio ndetse na Simeon ukinira Police FC.
Torsten Spittler urimo gutegura ikipe ye neza, amakuru ahari ni uko Kanamugire Roger ashobora ku banza mu kibuga, Byiringiro Gibert ndetse na Twizerimana Onesme akataka izamu rya Djibouti.
11 bashobora ku banza mu kibuga ku munsi wejo kuwa kane
Mu izamu: Niyongira Patience
Ba myugariro: Nshimiyimana yunusu, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert
Abo hagati: Muhire Kevin, Kanamugire Roger na Ruboneka Bosco
Ba rutahizamu: Twizerimana Onesme, Mugisha Gilbert, Dushimirimana Olivier