Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itegerejwe mu kibuga uyu munsi hibazwa niba irabona intsinzi cyane ko mu mukino ubanza berekanye ko byashoboka.
Uyu mukino uraba umukino uryoshye kandi ukomeye bitewe ni uko amakipe yombi kugeza ubu iyabona intsinzi byayongerera amahirwe yo kuba yakerekeza mu gikombe cy’Afurika 2024.
Ntabwo umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Carlos Alos Ferrer araza gukora impinduka nyinshi mu bakinnyi 11 yabanje mu kibuga mu mukino ubanza. Ukurikije imyitozo imaze iminsi ikorwa wabonaga ko umutoza ashaka kuzasimbuza Sahabo, Rafael Yorke agakina akinira hagati kuri 11 yakinnye umukino ubanza hagakinwa na Iraguha Hadjii kugirango yongere imbaraza zabataha izamu kandi bakina bihuta.
Abakinnyi 11 umutoza ashobora gukoresha uyu munsi
Mu izamu: Ntwari Fiacre
Ba Myugariro: Manzi Thiery, Mutsinzi Ange, Ombarenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Manguende
Abo hagati: Rafael Yorke, Bizimana Djihadi, Muhire Kevin
Ba rutahizamu: Meddie Kagere, Mugisha Gilbert, Iraguha Hadjii