Hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara impanuka mu muhanda zitewe n’imodoka z’amakamyo.
Byatumye Minisiteri y’Ibikorwaremezo itangaza ko hagiye gushyirwaho ishuri ryigisha abashoferi b’umwuga, Minisitiri Dr Nsabimana Erneste avuga ko ibi bizakorwa mu rwego rwo kurwanya impanuka za hato na hato ziterwa n’amakamyo.
Bamwe mu baturage bavuga ko bihangayikishije, bakavuga ko bakeka ko umunaniro ari imwe mu mpamvu y’izi mpanuka.
Uyu munaniro ukekwa n’abaturage wemezwa na bamwe mu bashoferi ndetse na banyiri izi modoka, bavuga ko kandi hakwiye n’ubumenyi bwimbitse kuri bamwe mu bashoferi.
Minisitiri w’Ibikorwa remez,o Dr Nsabimana Ernest avuga ko hari itsinda ryashyizweho ryiga ibibazo byose izi modoka zifite. Avuga ko kandi hateganywa gushyirwaho ishuri ryigisha abashoferi b’umwuga b’izi modoka.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu minsi yashize nibura buri munsi impanuka zo mu muhanda zahitanaga abantu babiri icyakora ngo uyu mubare waje kugabanuka.