Ku muhanda uwva Nyabugogo ahazwi nko kwa kiruhura habereye impanuka ikomeye aho imodoka izwi nka Breakdown yagonze umwana wari uvuye gufata amanota yo ku ishuri ahita yitaba Imana.
Nkuko amashusho dukesha iSano abigaragaza, bamwe mu bari aho iyi mpanuka yabereye bavuze ko uwo mwana yari avuye gufata amanota ku ishuri rye ari kumwe n’abandi bana nuko we na bagenzi be bari bari kumwe bagiye kwambuka umuhanda imodoka ya breakdown itunguka bayibonye ndetse bamwe mu banyeshuri bari bari kumwe n’uyu mwana bahise badubira inyuma gusa we akomeza kugenda.
Undi wari aho iyi mpanuka yabereye yavuze ko yumvise amakuru ko uyu mwana w’umukobwa witwa Deborah yapfuye ubwo yishikuzaga Mama we bari bari kumwe mu muhanda bagenda akambuka umuhanda bikarangira aguye muri iyi modoka ya Breakdown yagendaga mu muhanda ikamugonga agahita yitaba Imana.