in

Impanga z’Abasifuzi b’Abanyarwandakazi zanditse amateka akomeye muri Afurika

Abasifuzi b’Abanyarwandakazi b’impanga, Umutoni Aline na Umutesi Alice, bongeye guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu mukino ukomeye. Ku wa Gatanu, aba basifuzi bayoboye umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu irushanwa rya CAF Women Champions League, aho FC Masar yo mu Misiri yatsinze Edo Queens yo muri Nigeria kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota isanzwe.

 

Uru ruhare rw’impanga z’Abanyarwanda muri iri rushanwa nyafurika rwongeye gushimangira iterambere ry’abasifuzi b’Abanyarwandakazi mu marushanwa mpuzamahanga. Umutoni Aline na Umutesi Alice bamaze kuba abasifuzi b’ingenzi muri CAF, kandi ubunararibonye bwabo bukomeje kwerekana isura nziza y’u Rwanda mu gusifura ku rwego rw’Afurika.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Champion’s league Liverpool FC na Real Madrid: Dore aho ihangana ry’ibigugu ryatangiriye mbere yuko byongera gucakirana

Mukansanga Salima akomeje kwandika amateka muri Afurika