in

Impamvu zituma abantu bamwe bahitamo gushinga urugo mu gihe abandi basanga bitaringombwa ndetse uyu mubare ukaba ukoza kwiyongera

Gushinga urugo ni imwe mu nkingi z’imibereho y’abantu ku isi, ariko ntibivuga ko buri wese agomba kubikora. Abahanga mu mibanire y’abantu bemeza ko, mu
gihe cyashize gushyingirwa byafatwaga nk’uburyo bwo kubaka umuryango no kubona ubukungu buhamye, muri iki gihe ibintu byarahindutse, abantu benshi bakaba
batakibona ishyingirwa nk’icyemezo cya buri wese.

Raporo iheruka gukorwa n’Ikigo Population Reference Bureau ku bushakashatsi bwa korewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igaragaza ko abantu batarashaka
bafite imyaka iri hagati ya 25 na 34 basigaye baruta abashyingiwe ku gipimo cya 46% kuri 45%, mu gihe mu myaka icumi ishize abashyingiwe bari bafite
ikinyuranyo cya 20% hejuru y’abandi bose.

Ibi bigaragaza ko ishyingirwa ritagifite umwanya umwe n’uwo ryari rifite mu mateka, cyane cyane mu bihugu byateye imbere, aho abantu bamwe bahisemo kubana
batarasezeranye cyangwa bakabyara abana batubahirije imihango ya kera y’ishyingirwa nkuko tubikesha urubuga psychology to day.

Zimwe mu mpamvu zatuma ushaka

Abashyingirwa benshi baba bashingiye ku rukundo bafitanye n’umuntu w’inzozi zabo, bakifuza kumarana ubuzima bwose. Ishyingirwa ritanga ubufatanye n’inkunga
mu byiza n’ibibi by’ubuzima aho uba utari wenyine uwo mwashakanye akagusindagiza. Gushinga urugo n’urufatiro rwo kugira umutekano w’amarangamutima ndetse n’ubukungu.
Abantu benshi bashaka kurera abana mu buryo buhamye kandi buboneye.

Ishyingirwa rifatwa nk’urufatiro rwa mbere rwo gutoza abana indangagaciro hashingiwe ku ruhare rw’umugabo n’umugore. Mu muco wa benshi, gushyingirwa bifatwa nk’inzira isobanutse yo kuba umuntu
mukuru no kwinjira mu rugendo rushya rw’ubuzima.Abagendera ku idini cyangwa ku mahame y’iyobokamana baba babona ishyingirwa nk’umuhango ukomeye wo gusohoza
ibyo bemera.

Dore impamvu ziri mu zituma abantu benshi badashaka

Ishyingirwa risaba igihe, imbaraga n’ubwitange, hari abumva ko bituma batakaza ubwisanzure bwabo mu mibereho bityo bagahitamo ku dashaka mu kubyirinda.
Niba abantu babiri batagendera ku mahame cyangwa intego zimwe, gushyingirwa bishobora kubateza amakimbirane. Ishyingirwa si igisubizo ku makimbirane
cyangwa kutizerana mu rukundo, ahubwo bishobora kongera ibibazo bisanzweho.

Hari abumva bashyingiwe ku gahato kubera igitutu cy’imiryango cyangwa incuti, nyamara batiteguye cyangwa batabishaka ahubwo bakabikora kubera ko babihaswe
cyangwa batinya kurebwa nabi n’imiryango.Ishyingirwa rishobora gutwara amafaranga menshi nk’ubukwe bw’igitangaza cyangwa inzu nshya, kandi hari ababona ko
ibyo bidafite akamaro mu buzima bwabo.

 

Abahanga mu mibanire basaba buri wese gusuzuma neza icyemezo cyo gushyingirwa. Ntabwo ari ngombwa ko buri wese ashingira ku bitekerezo bya sosiyete, ahubwo
ahubwo akita ku nyungu ze bwite n’uko yifuza kubaho. Guhitamo kudashyingirwa ntibivuze gucika intege cyangwa guhemuka ku ndangagaciro z’imibereho. Uko
byagenda kose, kubaha no kwemera amahitamo y’abandi ni ikimenyetso cy’ubwenge n’ubwubahane mu mibanire y’abantu.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Ese abaherwe bafite umutungo ubarirwa muma miliyari barawukwiye?

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO