Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki ya 22 Nyakanga nibwo amashusho y’indirimbo nshya ya Meddy yise Ny Vow yagiye hanze. Nyuma yuko iyi ndirimbo igiye hanze abantu benshi bakomeje kugenda bavuga ko ishobora kuzaba indirimbo ya mbere iciye agahigo gakomeye ko kurebwa n’abantu benshi mu gihe gito mu mateka y’umuziki nyarwanda nyuma yuko yari imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 30 mu minota 10 gusa.
Hari impamvu nyamukuru twabacukumburiye zizatuma iyi ndirimbo kuri ubu imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 400 izarebwa n’abasaga Miliyoni mu minsi ibiri. Izo mpamvu ni izi zikurikira:
1. Igihe yasohokeye
Kuba iyi ndirimbo yarasohotse ku munsi wo ku wa kane mu masaha ya nimugoroba bigahurirana n’uko abanyarwanda bose bari bari mu ngo zabo yewe bamwe bari no muri gahunda ya guma mu rugo bakabona umwanya wo kuyireba no kuyisangiza inshuti zabo ni impamvu ya mbere izatuma iyi ndirimbo yuzuza umubare w’abantu basaga Miliyoni bazaba bayirebye nyuma y’iminsi ibiri igiye hanze.
2. Kuba Meddy yarashyigikiwe n’umugore we, Mimi, muri iyi ndirimbo
Kuba ndetse yarashyigikiye Meddy mu ndirimbo ye My Vow yafatiwe amashusho mu bukwe bw’aba bombi biri muri imwe mu mpamvu ikomeye iyi ndirimbo igomba kuzuza abantu basaga Miliyoni bazaba bamaze kuyireba nyuma y’iminsi ibiri igiye hanze.