in ,

Amagambo Miss Gisabo yavuze yisobanura ku bijyanye no kwambara Bikini yatunguye benshi

Miss Uwase Hirwa Honorine(Igisabo) yahaye igisubizo abibazaga impamvu yitabiriye irushanwa nyuma akaza kwanga kwambara bikini kandi yari aziko abaryitabira bagomba kuzambara.

Mu minsi ishize ni bwo Miss Vanessa Uwase yumvikanye anenga bikomeye abakobwa bitabira amarushanwa y’ubwiza maze bakanga kwambara Bikini bitwaje umuco nyarwanda. Aha Miss Vanessa akaba ataratinye kubagereranya n’indyarya kuko ngo kuri we bakabaye bareka kuyitabira kuko baba bazi amabwiriza agenga irushanwa harimo no kwambara utwenda two kogana.


Uku ni ko Miss Uwase Hirwa Honorine yaserutse mu gihe abandi batambukaga muri Bikini

Nyuma y’aya makuru rero Miss Uwase Hirwa Honorine na we uri mu banze kwambara Bikini yagize icyo abivugaho, aho yavuze ko kuba yaritabiriye irushanwa rya Miss Earth 2017 na we yari azi ko hari aho bazasabwa kwambara Bikini gusa ngo yabibwiye abategura iri rushanwa ko atazigera yambara utu twenda kubera umuco w’u Rwanda utabimwemerera maze ngo kuko bubaha umuco, bemera ko azaryitabira kandi bazi ko atazayambara.


Mu gihe abandi bari bambaye Bikini, Miss Igisabo we yahisemo kurenzaho agakenyero

Yongeyeho kandi ko nubwo iri ryari ijonjora ry’ibanze ntawigeze avamo cyane ko amanota bahawe byose bizamenyekana ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa riri kubera muri Philippines tariki 4 Ugushyingo 2017.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impamvu nyamukuru Safi atatumiye Knowless mu bukwe bwe yatunguye kandi inatangaza benshi

Dore amafoto y’abastar nyarwanda yabiciye bigacika muri iki cyumweru