Lionel Messi , rutahizamu wa Paris Saint -Germain hamenyekanye impamvu yatumye asiga bagenzi be mu myitozo akagenda itarangiye.
Lionel Messi utameranye neza n’abafana ba Paris Saint -Germain ahanini biturutse ku kuba icyo bamuzaniye kiganye no gufasha iyi kipe kwitwara neza muri Champions League ariko bikaba byarananiranye.
Byaje guhumira ku mirari ubwo iyi kipe yasezererwaga na Bayern Munich muri ⅛ cya Champions League, ibi byababaje abafana ba PSG byongera kuba bibi ubwo hazaga amakuru avuga ko Messi kuwa kabiri yavuye mu myitozo itarangiye agasiga bagenzi be.
Bicyimenyekana havuzwe ko Lionel Messi yaba yarashwanye na Christophe Galtier utoza PSG, ariko ubu amakuru dukesha ikinyamakuru Goal.Com aravuga ko impamvu yatumye Messi ava mu myitozo itarangiye cyari ikibazo cy’imvune yaragize.
Ku munsi w’ejo hashize kuwa Gatanu , Galtier ari mu kiganiro n’itangamazakuru yabajijwe niba nta kibazo afitanye na Messi maze ahamya ko Messi yishimye n’ubwo ibyo kongera amasezerano bitaremezwa neza.