Mu nkur yacu iheruka nibwo twabagejejeho inkuru ku bakunzi b’ikipe ya Fc Barcelona http://www.yegob.rw/iyi-ni-inkuru-yagahinda-ku-ikipe-ya-fc-barcelona-nabafana-bayoiyumvire/, ko umukinnyi Lionel Messi ashobora kuzasohoka muri iyi kipe aramutse atongereye amasezerano yagendera ubuntu. Muri iki gitondo rero nkuko tubikesha ikinyamakuru El Mundo Deportivo impamvu nyamukuru uyu musore atifuza kongera amasezerano muri Fc Barcelona yamenyekanye.
Uyu musore nkuko El Mundo deportivo yabitangaje, we yari ategereje kureba uko ubuyobozi bw’ikipe buzitwara nyuma yo gutakaza Neymar, yari yabwiye ubuyobozi bwe ko yifuza kubona Angel Di Maria na Philippe Coutinho kugirango basimbuze ndetse banibagirwe Neymar, gusa ibyo ntibyabaye kuko ikipe yaguze Ousmane Dembele na Paulinho. Uyu mukinnyi rero impamvu nyamukuru atongeye amasezerano nuko ikipe itigeze yuzuza ibyifuzo bye bityo we akaba ntakazoza abona muri Fc Barcelona.