in

Impamvu amashyirahamwe 4 gusa ariyo agira uruhare mu gushyiraho amategeko y’umupira w’amaguru Ku Isi

IFAB ni urwego rugena amategeko agenga umupira w’amaguru ku isi yose. IFAB igizwe n’abanyamuryango batanu gusa, aribo: The Football Association (FA), Scottish Football Association (SFA), Football Association of Wales (FAW), Irish Football Association (IFA), na FIFA.

Impamvu z’ingenzi zituma IFAB igizwe n’aba banyamuryango 5

1. Ibyo amateka asobanura :

IFAB yashinzwe mu 1886, mbere y’uko hashyirwaho FIFA mu 1904. Muri icyo gihe, amashyirahamwe y’umupira w’amaguru y’iburayi (FA, SFA, FAW, na IFA) niyo yagengaga amategeko y’umupira w’amaguru. Iyi miryango yonyine yaje kwemezwa kuba igize IFAB kubera uruhare yagize mu ishingwa ry’umupira w’amaguru.

2. Uko bakorana na FIFA:

Nyuma y’ishingwa rya FIFA, yaje kwinjira muri IFAB mu 1913, igira umwanya nk’umunyamuryango wa gatanu. Ibi byatumye FIFA nayo igira ijambo mu kugena amategeko y’umupira w’amaguru ku isi yose, kandi ifatanya n’andi mashyirahamwe y’umupira w’amaguru y’iburayi.

3. Kugira uburyo bwiza bwo gufata ibyemezo:

Kugira abanyamuryango bake mu IFAB bituma ibyemezo bifatwa neza kandi vuba, ugereranyije n’igihe haba hari abanyamuryango benshi. Ibi bigatuma habaho ubufatanye bwiza mu kugena no guhindura amategeko y’umupira w’amaguru.

Ibyo ugomba kumenya

• IFAB igira inama imwe mu mwaka aho baganira ku bijyanye no guhindura cyangwa gukomeza amategeko y’umupira w’amaguru.
• Muri izi nama, amashyirahamwe y’iburayi afite amajwi ane (buri shyirahamwe rimwe), naho FIFA ikagira amajwi ane ariko igahagararira amashyirahamwe yose y’umupira w’amaguru ku isi.
• Icyemezo kigira ingaruka ku mategeko y’umupira w’amaguru gishobora gufatwa ari uko byemejwe n’amajwi atandatu ku munani.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Pepe yasezeye Ruhago nk’uwabigize umwuga Ku myaka 41

Victor Osimhen akomeje guteza urujijo